Kinyarwanda

Ikigo Emergences cyakira abana, abangavu n’ingimbi, abantu bakuru n’imiryango.

Icyi kigo cyita ku muntu ku buryo bwuzuye, cyifashishije uburyo bunyuranye bwo kuvura.

Ku muntu wese wifuza kwitekerezaho – haba kubona ibisubizo kuri bimwe mu bibazo yibaza cyangwa gutangira isanamitima- hari uburyo umuntu ashobora kubifashwamo. Ikigo gikoresha ubushobozi gifite umuntu akayoborwa ku nzobere imufasha kubona ibizubizo by’ibibazo afite cyangwa ingorane ahuye nazo.

Muri ibi bihe bidasanzwe, ikigo Emergences gitanga ubufasha kifashishije telefone cyangwa guhamagara hakoreshejwe amashusho (appel vidéo). Tubaha kandi ubufasha bugamije kubakomeza.

Tubatega amatwi twitonze, tukabagira inama zijyanye n’ibibazo murimo kugira ngo mubashe kwitwara neza muri ibi bihe bidasanzwe.

Iyi serivisi yo gusuzuma itangwa mu buryo bugufi, ikishyurwa ama euros 30 (mugasubizwa hagati ya ma euros 15 na 20 iyo muhuye n’abajyanama).

Iyo serivisi ikoreshwa kandi n’impuguke mu kwigisha, mu mirire, mu bwunzi, mu ihinduka ry’imyumvire no mu yandi mashami yerekeye kuvura umubiri iyo ubabara kubera ibibazo n’ingorane umuntu ahuye nabyo.

Ikindi kandi abenshi mu bajyanama bacu mu mitekerereze bakomeje akazi kabo, baboneka kuri telefoni kandi bashobora no guhamagarwa hakoreshejwe amashusho (appel vidéo).

Ntimutinye kubahamagara ! Abajyanama bacu batanga ubufasha bugamije kubakomeza: https://www.centremergences.be/solidaires

Dukomeze tuganire muri ibi bihe bidasanzwe ! 

Nos thérapeutes parlant Kinyarwanda

DianeUmuhoza

Psychologue, Psychothérapeute
Louvain-la-Neuve